Rwanda Standards Board
IKIGO CY’IGIHUGU GITSURA UBUZIRANENGE

RBS yateguye inama ku buziranenge bw’imigatiIkigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RBS) cyateguye inama igamije guteza imbere ubuziranenge bw’imigati.
Inama iteganyijwe kuba kuwa gatatu tariki ya 7 Nzeli 2011 kuva saa munani z’amanywa (1400hrs).


Ku murongo w’ibyigwa:
•    Amabwiriza y’ubuziranenge n’ibisabwa inganda n’ahandi hose hakorerwa imigati
•    Ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo hakorwe imigati yujuje ubuziranenge n’uruhare rw’abakora imigati by’umwihariko.
•    Ibyangombwa by’ubuziranenge n’ibirango bitangwa na RBS.
Kwitabira iyi nama n’ingirakamaro ku bakora imigati bose kuko bizongera imikoranire yabo myiza na RBS mu kubungabunga ubuzirange bw’imigati icuruzwa mu gihugu.

 

Mukeneye ibindi bisobanuro mwabariza ku murongo wa terefone utishyurwa wa RBS 3250.