Rwanda Standards Board
IKIGO CY’IGIHUGU GITSURA UBUZIRANENGE

U RWANDA RWIFATANIJE N’ISI MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UBUZIRANENGE HATAHWA LABORATWARI IPIMA IBIKORESHO BY’INGUFU NA ELEGITORONIKE


Hatahwa ku mugaragaro laboratwari ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi na elegitoronike
Buri mwaka tariki ya 14 Ukwakira, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge. U Rwanda narwo, binyuze mu Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyifatanya n’Abaturwarwanda bose mu nzego za Leta, iz’Abikorera na Sosiyete Sivile mu kwizihiza uyu munsi.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge muri uyu mwaka, hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti: “Amabwiriza y’Ubuziranenge mu gufasha kugera ku intego z’iterambere rirambye- Icyerekezo dusangiye duharanira kugira isi irutaho kuba nziza!”. Ku rwego rw’igihugu cyacu, iyi nsanganyamatsiko yahujwe n’intego ya 7 ivuga ku kugeza ingufu zihendutse kandi zitangiza kuri bose, maze insanganyamatsiko iba: “Uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge mu gushyigikira ibikorwa bigamije kugeza kuri bose ingufu zigezweho, zizewe, zitangiza kandi zihendutse.”

Kwizihiza uyu munsi kandi byahuriranye no kumurika ku mugaragaro laboratwari zizapima ibikoresho by’amashanyarazi na Electronike ndetse no gutangiza ubukangurambaga buzamara igihe kirekire kugeza 2030 aho RSB izakomeza kugaragariza abafatanyabikorwa bose,  inzego za Leta n’izabikorera, za kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye , ibigo by’ubushakashatsi, sosiyete sivile n’abandi bose bakoresha amabwiriza y’ubuziranenge n’ibipimo, uruhare rwo gutsura ubuziranenge mu kwihutisha intego z’umuryango w’Abibumbye zirebana n’iterambere rirambye ( SDGs).



Bwana MURENZI Raymond, Umuyobozi Mukuru/RSB
Mu ijambo rye, Bwana MURENZI Raymond Umuyobozi Mukuru wa RSB yashimiye abafatanyabikorwa bose mu rugendo rwo gutsura ubuziranenge, ashimangira ko ubufatanye bwabo buri mu bituma ibikorwa by’ubuziranenge bikomeza gushinga imizi ndetse bikanaguka byongererwa imbaraga bikemerwa ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Bwana Murenzi yanasobanuye ko kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge hashyizwe imbere intego z’iterambere rirambye bijyanye n’akamaro ka serivisi z’ubuziranenge n’ibipimo RSB isanzwe itanga ndetse ahamya ko laboratwari zipima ibikoresho by’amashanyarazi na elegitoronike zatashywe ku mugaragaro zizarushaho gufasha igihugu kugera ku ntego ya 7 y’iterambere rirambye zishimangira kugeza ingufu kuri bose, zizewe, zitangiza kandi zihendutse.

Madamu DUSHIME Olive/ SDGs Center for Africa
 Madamu Dushime Olive wari uhagarariye Ikigo Nyafurika gikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs Center for Africa) yashimye RSB n’abandi bafatanyabikorwa kuba ubuziranenge bukomeje gushyirwa mu nkingi zifasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Yibukije ko ubufatanye bwa za Guverinoma n’abafatanyabikorwa bose n’abaturage ari bwo bufasha kwihutisha kugera kuri izi ntego, kandi ko kugera kuri izi ntego ari ryo shingiro ry’ubuzima bwiza ku batuye isi ndetse n’umugabane wa Afurika by’umwihariko.

Madamu MUHAMA Annick/MININFRA
Kuba ku rwego rw’igihugu haratoranyijwe kwizihiza uyu munsi hagendewe ku ntego ya 7 hagamijwe gushyigikira akamaro ingufu n’ikoranabuhanga bifitiye abaturage mu iterambere. Madamu Muhama Annick, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu yashimiye RSB ku ishyirwaho rya laboratwari zizafasha gukomeza guteza imbere urwego rw’ingufu, anizezea gukomeza ubufatanye busanzwe buhari mu gufasha kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda bose.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Bwana NINGABIRE Yves Bernard wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ibimaze kugerwaho na RSB mu nzego zitandukanye, ashimira ubukangurambaga burambye bwatangijwe hagamijwe kugira amabwiriza y’ubuziranenge umusemburo w’iterambere rirambye.

Bwana NINGABIRE Yves Bernard, Umunyamabanga uhoraho/MINICOM
Bwana NINGABIRE yibukije ko amabwiriza y’ubuziranenge n’ibipimo biri mu buzima bwacu bwa buri munsi nubwo rimwe na rimwe tutabyitaho. Yashimangiye ko iyo ashyizwe mu bikorwa bituma ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza, kunozwa ndetse no kwihutisha iterambere rirambye kuko afasha mu kuzahura ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije.



Abanyeshuri batsinze mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuziranenge bashimiwe

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byigishije abo banyeshuri nabo bashimiwe
Mu kwizihiza uyu munsi, hashimiwe abanyeshuri batsinze amarushanwa mpuzamahanga ku buziranenge yo ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo; ndetse n’ibigo by’amashuri bikomeje gufasha mu kwimakaza ubuziranenge babwigisha abakiri bato.
Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki y’ingufu ndetse ishyirwa mu bikorwa hifashishijwe gahunda n’ingamba zitandukanye zashyizweho mu gushimangira icyerekezo cy’iterambere rirambye kuri bose mu gihugu cyacu. Iyi politiki igaragaza guteza imbere ingufu zitangiza n’izisubira nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage, kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu. Ni muri urwo rwego igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo bifatiye ku mashanyarazi agezwa kuri bose yaba akomoka ku muyoboro mugari, ndetse n’adafatiye ku muyoboro mugari. Hakomeje kandi gushyirwa imbaraga mu ngufu zitangiza harimo izikenerwa mu guteka no kumurika nka biogas ikoreshwa mu ngo, ikoreshwa rya gazi, Imbabura zirondereza ibicanwa kandi zidasohora ibyuka byangiza, ikoreshwa ry’imirasire y’izuba mu kubona ingufu zifashishwa nko mu gushyushya amazi, guteka, ndetse n’inganda zitunganya ibicanwa bitangiza kandi byujuje ubuziranenge nka briquettes, pellets, n’ibindi. Laboratwari yatashywe izakomeza gushyigikira iki cyerekezo igihugu cyihaye.