Rwanda Standards Board
IKIGO CY’IGIHUGU GITSURA UBUZIRANENGE

MINICOM, RSB NA RICA BAGIRANYE INAMA N’ABAHAGARARIYE INGANDA ZITUNGANYA DIVAYI, INZOGA N’IBINDI BINYOBWA BIKOMOKA KU BIMERA


Tariki ya 14 Mutarama 2022,  Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) n'izindi nzego za Leta n'abikorera bagiranye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga n'abahagarariye inganda zitunganya urwagwa, divayi, likeri n'ibindi binyobwa bikomoka ku bimera kugira ngo barusheho kunoza ubuziranenge bw'ibyo bakora.

 

 

Atangiza iyi nama, DG Murenzi Raymond yibukije ko Leta yashyizeho Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge iherekeza inganda mu rugendo rw'ubuziranenge nta kiguzi kugera ku rwego rwo guhabwa ikirango; ndetse naho uruganda rukishyurirwa 50% by'ikiguzi cya serivisi. Yahamagariye inganda zose yaba izifite ibirango n'izikiri mu rugendo rwo kubona gukomeza gukoresha aya mahirwe ndetse na serivisi zose z'ubuziranenge n'izisabwa n'amategeko (regulatory) kugira ngo bakore ibyujuje ubuziranenge. Abahagarariye inganda kandi bibukiojwe ko RSB yashyize imbaraga muri serivisi zose z’ubuziranenge zaba izo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, izo gupima muri laboratwari, izo gutanga ibirango by’ubuziranenge ndetse n’izibipimo kugira ngo inganda zifashwe mu rugendo rwo kuzuza ubuziranenge busabwa. Hanasobanuwe ko ubu RSB itanga serivisi z’ubufasha mu bya tekiniki aho ubishaka asangwa ku ruganda akerekerwa uko ashyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge.

Bwana Evalde Mulindankaka, Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe inganda muri MINICOM yasobanuriye abitabiriye inama ko MINICOM ikomeje gutanga ubufasha bwose ndetse inakorana n'izindi nzego mu guteza imbere inganda no kuganira ku bibazo zihura nabyo byose.

Bwana Jean Pierre Nyirindekwe wari uhagarariye RICA yibukije abamaze kugera ku rwego rwo kuzuza ibisabwa gutanga amakuru y'abakora ibitemewe kugira ngo inzego zibishinzwe ziyakurikirane maze hirindwe abavangira ihiganwa mu bucuruzi. 

Abitabiriye inama basobanuriwe ko ibirango by'ubuziranenge bibafasha gucuruza mu gihugu no hanze yacyo kandi ko RSB izakomeza kubitanga no gukurikirana uko bikoreshwa. Hanahwituwe ababona ibirango nyuma bakadohoka , ndetse n'abyigana bagakoresha iby'ibihimbano. 

Mu kungurana ibitekerezo, hashimangiwe ubufatanye n'ubwuzuzanye hagati y'inzego zose n'inganda kugira ngo uru rwego rw'abakora ibinyobwa rurusheho gutezwa imbere rukora ibyujuje ubuziranenge kandi bitagira ingaruka ku baguzi.